Mucyo Dusenge

Elevate Technologies Limited

Mucyo Dusenge app icon
10,000+Free
EducationEveryoneVersion 1.0.1Updated 10/13/2024, 1:07:50 AM
Open in Store
MUCYO DUSENGE ni ikusanyirizo ry'amasengesho y'Abakristu Gatolika ari mu rurimi rw'ikinyarwanda.
Uzasangamo amasengesho ya mu gitondo n'aya nimugoroba, liturjiya ya Misa, amasengesho yo kuramya no Gushengerera Yezu Kristu mu Ukaristiya, inzira y'Umusaraba, amasengesho yo kwiyambaza Roho Mutagatifu, amasengesho anyuranye yo kwiyambaza Bikira Mariya, ayo kwiyambaza Yozefu Mutagatifu n'abandi batagatifu, Noveni zinyuranye n'amasengesho yo gusaba ibyo dukeneye byose.
Harimo kandi n'amasengesho akubiye mu bitabo binyuranye by'amasengesho: Kwiyambaza Impuhwe z'Imana, Amasengesho Cumi n'Atanu,... ndetse n'imihango y'amasakramentu matagatifu.
Igamije gufasha buri wese ubyifuza kubasha kubona amasengesho hafi ye, bitamusabye gutwara ibitabo, dore ko atari buri wese ubifite byose. Izadufasha kandi kwitoza gukoresha telefoni ngendanwa zacu mu buryo bufite akamaro, aho kuzitaho umwanya tuzikoreraho ibidafite shinge.
Yafasha n'uwifuza kwiga amwe mu masengesho, cyangwa kugira abo ayigisha.
Developer email
fairnetbuzzy21@gmail.com
Released
Apr 28, 2023
Current version
1.0.1
Android version
4.4

Screenshots

Mucyo Dusenge screenshot 1Mucyo Dusenge screenshot 2Mucyo Dusenge screenshot 3Mucyo Dusenge screenshot 4Mucyo Dusenge screenshot 5Mucyo Dusenge screenshot 6