Amategeko yumuhanda Perime App

KivuStack Ltd

Amategeko yumuhanda Perime App app icon
1,000+Free
EducationEveryoneVersion 1.0.0Updated 10/8/2026, 7:43:06 AM
Open in Store
Perime App – Amategeko y’Umuhanda mu Rwanda

Itegura ikizamini cya amategeko y'umuhanda? Tangira kwiga, ukore imyitozo, ukosore amakosa yawe, kandi witegure neza ukoresheje Perime. 🚗📚

Perime App ni porogaramu igufasha kwiga amategeko y’umuhanda mu Rwanda no kwitoza ikizamini cya amategeko y'umuhanda mu buryo bworoshye kandi busobanutse.

Ntabwo igufasha gufata mu mutwe ibibazo gusa. Igufasha kumva amategeko, gukora imyitozo, kubona ibyo wakoze nabi no gukomeza kunoza ubumenyi bwawe.

🚦 Iga Amategeko y’Umuhanda

Menya amategeko n’amahame y’ingenzi umushoferi agomba kumenya mbere yo gutwara.

Wige mu buryo bworoshye, wibande ku ngingo ushaka gusubiramo kandi ukoreshe umwanya muto ufite neza.

📝 Witoze Ikizamini

Kora quiz z’amategeko y’umuhanda kugira ngo wimenyereze mbere y’ikizamini cya permis de conduire.

Buri myitozo igufasha kumenya uko uhagaze no kumenya aho ugomba kongera kwiga.

✅ Reba Amakosa Yawe

Ntabwo igisubizo ari cyo cyonyine kigomba kukwitabwaho.

Perime igufasha kubona ibyo wibeshyeho, gusubiramo ingingo bijyanye na byo no gukomeza kunoza ubumenyi bwawe.

📊 Kurikirana Uko Urimo Gutera Imbere

Amanota yawe n’imyitozo wakoze bigufasha kumenya uko wiga no kubona aho ukwiye kongera gushyira imbaraga.

Uko witoza kenshi, niko urushaho kumenya amategeko no kwiyongera icyizere mbere y’ikizamini.

🚘 Witegure Permis de Conduire (provisoire)

Perime App yagenewe cyane cyane:

* Abitegura ikizamini cya permis de conduire
* Abiga amategeko y’umuhanda
* Abashaka gusubiramo ibyo bize
* Abifuza kurushaho kumenya amategeko y’umutekano wo mu muhanda

📱 Wakwiga Igihe ubishakiye

Fata telefoni yawe utangire kwiga igihe cyose ubishakiye.

Ntugategereze igihe kinini cyo kwiga. Koresha iminota mike ufite usome, ukore quiz(ibizamini) kandi wikosore ku makosa yawe.

🎯 Intego Ni Ukumenya, Si Ugufata Mu Mutwe Gusa

Perime App igufasha kuva ku:

Kwiga → Kwitoza → Gukosora → Gusubiramo → Kwitegura Ikizamini

Ukoreshe Perime nk’umufasha wawe mu rugendo rwo kwitegura ikizamini cya amategeko y'umuhanda. (provisoire)

Tangira Kwiga Uyu Munsi 🚗

Perime — wige amategeko y’umuhanda, witoze ikizamini, witegure gutwara ufite ubumenyi n’icyizere.

Disclaimer: Perime ni porogaramu yigenga igamije kwigisha no gufasha abantu kwitegura ikizamini cya permis de conduire. Ntabwo ihagarariye, ishyigikiwe cyangwa ifitanye isano n’Urwego rwa Leta cyangwa ikindi kigo cya Leta cy’u Rwanda. Kugira ngo ubone amakuru y'ukuri ku mategeko y'umuhanda, sura ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda: https://police.gov.rw/services/traffic-and-road-safety/
Developer email
ndatimanah@gmail.com
Released
Sep 19, 2026
Current version
1.0.0
Android version
7.0

Screenshots

Amategeko yumuhanda Perime App screenshot 1Amategeko yumuhanda Perime App screenshot 2Amategeko yumuhanda Perime App screenshot 3Amategeko yumuhanda Perime App screenshot 4Amategeko yumuhanda Perime App screenshot 5Amategeko yumuhanda Perime App screenshot 6